Icyumweru cya II cya Pasika

ISOMO RYA MBERE

Igitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa (Intu 4, 32-35)

32Imbaga y’abemera yari ifite umutima umwe n’amatwara amwe, kandi nta n’umwe wibwiraga ko icyo atunze cyose ari icye bwite, ahubwo byose byari rusange kuri bo.33Nuko Intumwa zikomeza gubamya izuka rya Nyagasani Yezu n’ububasha bukomeye, kandi ubugwaneza bwinshi bwari bubuzuyemo bose, 34Koko rero nta mukene wababagamo, kuko ababaga bafite amasambu cyangwa amazu babigurishaga, bakazana ikiguzi cyabyo 35bakagishyikiriza Intumwa. Nuko bakabisaranganya, bakurikije ibyo buri muntu akeneye.

ZABURI (Zab 118 (117),1.4,16-17,22-23,24-25)

Inyik/ Urukundo rwe ruhoraho iteka!

Nimusingize Uhoraho kuko ari umugwaneza,

kandi urukundo rwe rugahoraho iteka!

Abatinya Uhorano nibabivuge babisubiremo,

Bati «Urukundo rwe ruhoraho iteka!»

Indyo y’Uhoraho yarihanukiriye,

Maze indyo y’Uhoraho igaragaza ibigwi!

Oya ntabwo nzapfa, ahubwo nzaramba,

maze mpore namamaza ibikorwa by’Uhoraho.

Ibuye abubatsi bari barajugunye,

ni ryo ryahindutse ibuye ry’indemyanzu!

Uhoraho ni we wagennye ko biba bityo,

Maze biba agatangaza mu maso yacu.

Nguyu umunsi Uhoraho yigeneye:

Nutubere umunsi w’ibirori n’ibyishimo.

Emera Uhoraho, emera utange umukiro!

Emera Uhoraho, emera utange umutsindo!

ISOMO RYA KABIRI

Ibaruwa ya mbere ya Mutagatifu Yohani Intumwa (1 Yh 5, 1-6)

Nkoramutima zanjye, 1umuntu wese wemera ko Yezu ari Kristu, yabyawe n’Imana; kandi n’ umuntu wese ukunda lmana Umubyeyi, akunda n’uwabyawe na Yo. 2Dore icyo tumenyeraho ko dukunda abana b’Imana: ni uko dukunda lmana kandi tugakurikiza amategeko yayo. 3Dore gukunda Imana icyo ari cyo: ni uko twakurikiza amategeko yayo. Kandi amategeko yayo ntavunanye, 4kuko icyabyawe n’Imana cyose gitsinda isi. Intsinzi kandi yaganje isi, ni ukwemera kwacu. 5Ni nde utsinda isi atari uwemera ko Yezu ari Umwana w’Imana? 6Uwo nyine ni We waje ku bw’amazi n’amaraso, aba Yezu Kristu. Yaje atari ku bw’amazi yonyine, ahubwo ku bw’amazi n’amaraso ; ni Roho ubihamya, kuko uwo Roho nyine ari ukuri.

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI Yh 20, 29

Alleluya Alleluya.

Tomasi yabonye Nyagasani, aramwemera.

Hahirwa abernera batabanje kwirebera.

Alleluya.

IVANJILI

+ Yohani (Yh 20, 19-31)

Nyuma y’urupfu rwa Yezu, 19kuri uwo munsi wa mbere ku cyumweru nimugoroba, inzugi z’aho abigishwa bari bateraniye zari zikinze bitewe no gutinya Abayahudi. Nuko Yezu agira atya araza, ahagarara hagati yabo arababwira ati «Nimugire amahoro.» 20Amaze kuvuga atyo abereka ibiganza n’urubavu rwe. Abigishwa babonye Nyagasani, ibyishimo birabasaga. 21Yezu yongera kubabwira ati «Nimugire amahoro. Nk’uko Data yantumye, nanjye ndabatumye.» 22Amaze kuvuga atyo abahuhaho, arababwira ati «Nimwakire Roho Mutagatifu. 23 Abo nuzakiza ibyaha bazabikizwa, abo mutazabikiza bazabigumana.»

24Tomasi umwe muri ba Cumi na babiri witwaga Didimi, we ntiyari kumwe na bo igihe Yezu aje.25Nuko abandi bigishwa baramubwira bati «Twabonye Nyagasani.» Naho we arababwira ati «Nintabona mu biganza bye umwenge w’imisimari, kandi nindashyira urutoki rwanjye mu mwenge w’imisimari, n’ikiganza cyanjye mu rubavu rwe, sinzemera.» 26Hashize iminsi munani, abigishwa na bwo bari bikingiranye mu nzu, noneho Tomasi ari kumwe na bo. Yezu agira atya aba ahagaze hagati yabo, inzugi zikinze, arababwira ati «Nimugire amahoro.» 27Hanyurna abwira Tomasi ati «Shyira urutoki rwawe hano, urebe n’ibiganza byanjye; zana n’ikiganza cyawe ugishyire mu rubavu rwanjye, maze ureke kuba umuhakanyi, ahubwo ube umwemezi.» 28Tomasi amusubiza avuga ati «Nyagasani, Mana yanjye!» 29Yezu aramubwira ati «Wemejwe n’uko umbonye; hahirwa abemera batabanje kwirebera.» 30Yezu yongeye guha abigishwa be ibindi bimenyetso byinshi, bitanditse  muri iki gitabo. 31Ibi byanditswe ari ukugira ngo mwemere ko Yezu ari Kristu, Umwana w’Imana, no kugira ngo nimumwemera mugire ubugingo mu izina rye. 

Easter 2nd week

Acts 4:32-35
4:32 Now the whole group of those who believed were of one heart and soul, and no one claimed private ownership of any possessions, but everything they owned was held in common.

4:33 With great power the apostles gave their testimony to the resurrection of the Lord Jesus, and great grace was upon them all.

4:34 There was not a needy person among them, for as many as owned lands or houses sold them and brought the proceeds of what was sold.

4:35 They laid it at the apostles’ feet, and it was distributed to each as any had need.

Psalm 133
133:1 How very good and pleasant it is when kindred live together in unity!

133:2 It is like the precious oil on the head, running down upon the beard, on the beard of Aaron, running down over the collar of his robes.

133:3 It is like the dew of Hermon, which falls on the mountains of Zion. For there the LORD ordained his blessing, life forevermore.
1 John 1:1-2:2
1:1 We declare to you what was from the beginning, what we have heard, what we have seen with our eyes, what we have looked at and touched with our hands, concerning the word of life–

1:2 this life was revealed, and we have seen it and testify to it, and declare to you the eternal life that was with the Father and was revealed to us–

1:3 we declare to you what we have seen and heard so that you also may have fellowship with us; and truly our fellowship is with the Father and with his Son Jesus Christ.

1:4 We are writing these things so that our joy may be complete.

1:5 This is the message we have heard from him and proclaim to you, that God is light and in him there is no darkness at all.

1:6 If we say that we have fellowship with him while we are walking in darkness, we lie and do not do what is true;

1:7 but if we walk in the light as he himself is in the light, we have fellowship with one another, and the blood of Jesus his Son cleanses us from all sin.

1:8 If we say that we have no sin, we deceive ourselves, and the truth is not in us.

1:9 If we confess our sins, he who is faithful and just will forgive us our sins and cleanse us from all unrighteousness.

1:10 If we say that we have not sinned, we make him a liar, and his word is not in us.

2:1 My little children, I am writing these things to you so that you may not sin. But if anyone does sin, we have an advocate with the Father, Jesus Christ the righteous;

2:2 and he is the atoning sacrifice for our sins, and not for ours only but also for the sins of the whole world.

John 20:19-31
20:19 When it was evening on that day, the first day of the week, and the doors of the house where the disciples had met were locked for fear of the Jews, Jesus came and stood among them and said, “Peace be with you.”

20:20 After he said this, he showed them his hands and his side. Then the disciples rejoiced when they saw the Lord.

20:21 Jesus said to them again, “Peace be with you. As the Father has sent me, so I send you.”

20:22 When he had said this, he breathed on them and said to them, “Receive the Holy Spirit.

20:23 If you forgive the sins of any, they are forgiven them; if you retain the sins of any, they are retained.”

20:24 But Thomas (who was called the Twin), one of the twelve, was not with them when Jesus came.

20:25 So the other disciples told him, “We have seen the Lord.” But he said to them, “Unless I see the mark of the nails in his hands, and put my finger in the mark of the nails and my hand in his side, I will not believe.”

20:26 A week later his disciples were again in the house, and Thomas was with them. Although the doors were shut, Jesus came and stood among them and said, “Peace be with you.”

20:27 Then he said to Thomas, “Put your finger here and see my hands. Reach out your hand and put it in my side. Do not doubt but believe.”

20:28 Thomas answered him, “My Lord and my God!”

20:29 Jesus said to him, “Have you believed because you have seen me? Blessed are those who have not seen and yet have come to believe.”

20:30 Now Jesus did many other signs in the presence of his disciples, which are not written in this book.

20:31 But these are written so that you may come to believe that Jesus is the Messiah, the Son of God, and that through believing you may have life in his name.

Pasika 2012

Igitabo cy’Intangiriro (Intg 1,1-31 ; 2, 1- 2)

1,1Mu ntangiriro Imana yaremye ijuru n’isi. 2Isi yari ikivangavange kitagira ishusho kandi iriho ubusa. Umwijima wari ubundikiye inyanja y’amazi, n’umwuka w’Imana wahuhiraga hejuru yayo.

3Imana iravuga iti «Nihabeho urumuri!», Urumuri rubaho. 4Imana ibona ko urumuri ari rwiza, nuko itandukanya urumuri n’umwijima. 5Urumuri irwita amanywa, umwijima iwita ijoro. Burira buracya, uba umunsi wa mbere. 6Imana iravuga iti «Nihabeho ikirere hagati y’amazi, gitandukanye amazi n’ayandi mazi!» 7Imana ihanga ikirere, maze itandukanya amazi ari munsi y’ikirere n’amazi ari hejuru y’ikirere. Biba bityo. 8Ikirere Imana icyita ijuru. Burira buracya, uba umunsi wa kabiri. 9Imana iravuga iti «Amazi ari munsi y’ijuru nateranire hamwe, maze ahumutse hagaragare!» Biba bityo. 10Ahumutse Imana ihita ubutaka, ibidendezi by’amazi ibyita inyanja. Imana ibona ari byiza.

11Imana iravuga iti «Ubutaka nibumere ubwatsi butoshye, n’ibyatsi bifite imbuto zibyara ibindi, n’ibiti byeraho imbuto zifitemo umurama, bikurikije ubwoko bwa buri giti!» Biba bityo. 12Ubutaka bumera ubwatsi butoshye, n’ibyatsi bifite imbuto zibyara ibindi, n’ibiti byeraho imbuto zifitemo umurama, bikurikije ubwoko bwa buri giti. Imana ibona ari byiza. 13Burira buracya, uba umunsi wa gatatu.

14Imana iravuga iti «Nihabeho ibinyarumuri mu kirere cy’ijuru bitandukanye amanywa n’ijoro, bibe ibimenyetso biranga ibihe by’amakoraniro, bijye kandi biranga iminsi n’imyaka; 15byakire mu kirere cy’ijuru, kugira ngo bimurikire isi!» Biba bityo. 16Nuko Imana ihanga ibinyarumuri binini bibiri: ikinyarumuri kinini kugira ngo kigenge amanywa, n’ikinyarumuri gito ngo kigenge ijoro; ihanga n’inyenyeri. 17Imana ibishyira mu kirere cy’ijuru, kugira ngo bimurikire isi, 18no kugira ngo bigenge amanywa n’ijoro, bitandukanye urumuri n’umwijima. Imana ibona ari byiza. 19Burira buracya, uba umunsi wa kane.

20Imana iravuga iti «Amazi najagatemo utunyamaswa tuzima, n’ibiguruka biguruke hejuru y’isi, munsi y’ikirere cy’ijuru!» 21Imana irema ibikoko nyamunini by’inyanja, n’ibyinyagambura by’amoko yose byuzura amazi, irema n’ibiguruka byose bya buri bwoko. Imana ibona ari byiza. 22Imana ibiha umugisha ivuga iti «Nimwororoke mugwire, mwuzure amazi y’inyanja, n’ibiguruka bigwire ku isi!» 23Burira buracya, uba umunsi wa gatanu.

24Imana iravuga iti «Ubutaka nibubyare inyamaswa nzima zikurikije amoko yazo: izishobora gutungwa, izikururuka hasi, izo mu ishyamba, zose zikurikije amoko yazo!» Biba bityo. 25Imana ihanga inyamaswa z’ishyamba, n’izishobora gutungwa zikurikije ubwoko bwazo, n’intondagizi zose zikurikije ubwoko bwazo.Imana ibona ari byiza.

26Imana iravuga iti «Noneho duhange Muntu mu ishusho ryacu, mu misusire yacu, maze ategeke ifi zo mu nyanja, ibiguruka byo mu kirere, inyamaswa zitungwa n’izo mu ishyamba, n’intondagizi zose!» 27Nuko Imana irema Muntu mu ishusho ryayo, imurema mu ishusho ry’Imana; ibarema ari umugabo n’umugore. 28Imana ibaha umugisha, irababwira iti «Nimwororoke mugwire, mukwire isi yose, muyitegeke. Mugenge ifi zo mu nyanja n’ibiguruka byo mu kirere, n’ikizima cyose kikurura ku butaka!»

29Imana iravuga, iti «Dore mbahaye icyatsi cyose cyera imbuto ku isi hose, n’igiti cyose cyeraho imbuto zifitemo umurama ; bizaba ibiryo byanyu. 30Inyamaswa zose zo mu gasozi, ibiguruka byose byo mu kirere, icyikurura hasi cyose, icyifitemo ubuzima cyose, mbihaye ibimera bitohagiye ngo birishe!» Nuko biba bityo. 31Imana ireba ibyo yari imaze gukora byose isanga ari byiza rwose. Burira buracya, uba umunsi wa gatandatu.

2,1Ijuru n’isi n’ibirimo byose byashojwe bityo.2Ku munsi wa karindwi Imana isoza umurimo yakoraga, nuko kuri uwo munsi wa karindwi iruhuka umurimo yari imaze gukora.

ZABURI (Zab 104(103), 1-2a, 5-6, 10.12, 13-14b, 24.35c)

Inyik/ Nyagasani, wohereza umwuka wawe bikaremwa,

maze imisusire y’isi ukayihindura mishya.

Mutima wanjye, singiza Uhoraho!

Uhoraho, Mana yanjye, uri igihangange rwose!

Wisesuyeho icyubahiro n’ububengerane,

wambaye urumuri nk’igishura.

Isi wayiteretse mu kibanza cyayo,

Ntizigera na rimwe ihungabana.

Wayisesuyeho inyanja nk’umwambaro,

amazi yayo agomererwa hejuru y’imisozi.

Uvubukisha amasoko y’amazi mu myoma,

agatemba hagati y’imisozi.

Hafi yayo inyoni zo mu kirere zihubaka ibyari,

zikaririmba zibereye mu mashami.

Imisozi uyivomerera uri hejuru iyo,

isi ukayihaza imbuto z’ibikorwa byawe.

Umeza ubwatsi bw’amatungo,

n’imyaka muntu ahinga.

Uhoraho, mbega ngo ibikorwa byawe biraba byinshi!

Byose wabikoranye ubwitonzi,

isi yuzuye ibiremwa byawe!

Mutima wanjye, singiza Uhoraho!

ISOMO RYA KABIRI

Igitabo cy’Intangiriro (Intg 22, 1-13.15-18)

Muri iyo minsi 1Imana igerageza Abrahamu, iramubwira iti «Abrahamu!» Arayisubiza ati «Ndi hano.» 2Imana iti «Fata umwana wawe, umwana wawe w’ikinege ukunda, Izaki; ujye mu karere ka Moriya. Nuhagera uzamutambeho igitambo gitwikwa, ku musozi nzakwereka.» 3Abrahamu arazinduka, yasa inkwi z’igitambo gitwikwa; ategura indogobe ye, nuko aragenda hamwe n’abagaragu be babiri na Izaki umwana we w’umuhungu, berekeza mu karere Imana yari yamubwiye. 4Ku munsi wa gatatu Abrahamu yubura amaso, aho hantu ahabonera kure, 5Maze abwira abagaragu be ati «Nimugume hano n’iyi ndogobe; jye n’umwana turabanza tugende tujye gusenga, hanyuma turahindukira tubasange.»

6Abrahamu yenda inkwi z’igitambo gitwikwa azikorera umuhungu we Izaki; ajyana urujyo rurimo amakara yaka, n’icyuma, Nuko bombi barajyanirana. 7Izaki abwira se Abrahamu ati «Dawe!» Undi ati «Ni ibiki mwana wanjye!» Izaki ati «Ko mbona umuriro n’inkwi, intama yo gutamba iri hehe?» 8Abrahamu aramusubiza ati «Imana iri burebe aho yibonera intama yo gutamba, mwana wanjye!» Nuko bombi barakomeza barajyanirana.

9Bageze aho Imana yari yaramweretse, Abrahamu ahubaka urutambiro arugerekaho inkwi, aboha umwana we Izaki amushyira kuri urwo rutambiro hejuru y’inkwi. 10Nuko Abrahamu abangura ukuboko, afata icyuma ngo atambe umwana we. 11Ubwo Malayika w’Uhoraho amuhamagarira mu ijuru ati «Abrahamu! Abrahamu!» Undi ati “Ndi hano.” 12Malayika w’Uhoraho ati «Ntukoze ukuboko kuri uwo mwana! Ntugire icyo umutwara kuko ubu ngubu menye ko wubaha Imana, ukaba utanyimye umwana wawe w’ikinege.» 13Abrahamu ngo yubure amaso, abona inyuma ye imfizi y’intama; amahembe yayo yari yafatiwe mu gihuru. Abrahamu aragenda arayifata, ayituraho igitambo gitwikwa mu kigwi cy’umwana we.

15Malayika w’Uhoraho ahamagarira Abrahamu mu ijuru ubwa kabiri, 16aramubwira ati “Ndahiye mu izina ryanjye – uwo ni Uhoraho ubivuze – ubwo wangenjereje utyo ntunyime umwana wawe w’ikinege, 17nzaguha umugisha; abazagukomokaho nzabaha kororoka nk’inyenyeri zo mu kirere, n’umusenyi wo ku nkombe y’inyanja, maze bazigarurire amarembo y’abanzi babo, 18 Kandi urubyaro rwawe, ni rwo amahanga yose y’isi azifurizanyamo umugisha, kuko wumviye ijambo ryanjye.”

ZABURI (Zab 16 (15), 5.8, 9-10, 1b.11)

Inyik/ Mana yanjye, unyiragirire kuko ari wowe buhungiro bwanjye.

Uhoraho, wowe munani wanjye n’umugabane wanjye,

uko nzamera ni wowe ukuzi.

Uhoraho mpora muzirikana ubudahwema,

ubwo andi iruhande sinteze guhungabana.

Ni cyo gituma umutima wanjye unezerewe,

amagara yanjye akamererwa neza,

n’umubiri wanjye ukadendeza mu ituze,

kuko utazantererana ngo mpere ikuzimu,

kandi ukaba utazemera ko umuyoboke wawe agupfana.

Mana yanjye, ni wowe buhungiro bwanjye,

uzamenyesha inzira y’ubugingo.

Hafi yawe ni ho haba umunezero usendereye,

iburyo bwawe hakaba umudabagiro udashira.

ISOMO RYA GATATU

Iyimukamisiri (Iyim 14, 15-31; 15, 1a)

Abayisraheli babonye Abanyamisiri babakurikiranye, bagira ubwoba cyane baganyira Uhoraho. 14,15Uhoraho abwira Musa ati «Igituma ukabya kuntakambira ni iki ? Bwira Abayisraheli bashyire nzira. 16Naho wowe ngaho bangura inkoni yawe, urambure ukuboko ukwerekeza ku nyanja uyicemo icyambu, maze Abayisraheli bagende ku maguru mu ngeri y’inyanja humutse. 17Naho jyewe ngiye gutera umutima w’Abanyamisiri kunangira, kugira ngo bayishokemo babakurikiye, maze ngaragaze ikuzo ryanjye nkorera ishyano Farawo n’ingabo ze zose, n’amagare ye n’abanyamafarasi be. 18Abanyamisiri bazamenya ko ari jyewe Uhoraho, nimara kugaragaza ikuzo ryanjye nkorera ishyano Farawo n’amagare ye n’abanyamafarasi be.»

19Umumalayika w’Imana wari urangaje imbere y’ingabo z’Abayisraheli, aragenda maze noneho ajya inyuma yabo; na ya nkingi y’ agacu yabahoraga imbere, irimuka ihagarara inyuma yabo, 20ijya hagati y’ingando y’Abanyamisiri n’ingando y’Abayisraheli. Haba ka gacu kamurika, ariko haba n’umwijima mwinshi, bituma ingamba zombi zidashyikirana ijora ryose.

21Musa arambura ukuboko kwe akwerekeza ku nyanja, maze muri iryo joro ryose Uhoraho atsurisha inyanja umuyaga w’inkubi uturuka mu burasirazuba. Inyanja irakama; amazi yayo yigabanyamo kabiri, 22ku buryo Abayisraheli bagendaga ku maguru mu ngeri y’inyanja, naho amazi yemaraye nk’inkike iburyo n’ibumoso bwabo. 23Nuko Abanyamisiri babirukaho, amafarasi yose ya Farawo hamwe n’amagare ye n’abanyamafarasi be, bashoka mu nyanja nyirizina babakurikiye.

24Ngo bigere mu museke, Uhoraho arebera ingabo z’Abanyamisiri muri ya nkingi y’umuriro n’agacu, maze atera impagarara mu ngabo z’Abanyamisiri; 25abuza ibiziga by’amagare yabo kugenda, kuyatwara bikabagora. Ubwo Abanyamisiri barabwirana bati «Nimuze duhunge Abayisraheli, kuko Uhoraho arwana mu kigwi cyabo yibasiye Misiri!» 26Nuko Uhoraho abwira Musa ati «Rambura ukuboko kwawe werekeza ku nyanja, kugira ngo amazi agaruke yibumbire hejuru y’Abanyamisiri, hejuru y’amagare yabo n’abanyamafarasi babo!» 27Musa rero arambura ukuboko kwe akwerekeza ku nyanja; maze izuba rigiye kurasa, amazi agaruka mu mwanya yari asanzwemo. Abanyamisiri bakubana bayahunga, ariko Uhoraho yararika Abanyamisiri mu ngeri y’inyanja. 28Amazi asubiranye atwikira amagare n’abanyamafarasi, n’izindi ngabo zose za Farawo zari zashotse mu nyanja zikurikiranye Abayisraheli; ntihagira n’umwe ucika ku icumu. 29Nyamara Abayisraheli bo bari binyuriye mu nyanja nyirizina humutse, amazi yemaraye nk’inkike iburyo n’ibumoso bwabo.

30Nuko uwo munsi Uhoraho akiza Abayisraheli igitero cy’Abanyamisiri; maze Abayisraheli babona ku nkombe y’inyanja Abanyamisiri babaye imirambo. 31Abayisraheli babona ukuntu Uhorano yatsembesheje Abanyamisiri ububasha bukomeye; maze imbaga yose itangira gutinya Uhoraho, yemera Uhoraho na Musa umugaragu we. 15,laNuko Musa Abayisraheli baririmbira Uhoraho iyi ndirimbo, bavuga bati:

Inyik/ Ndaririmba Uhoraho kuko yisesuyeho ikuzo,

ifarasi n’uyirwaniraho yabiroshye mu nyanja!

Uhoraho ni we mbaraga zanjye, ni we ndirimba.

Ni we wankijije!

Ni we Mana yanjye reka musingize,

ni we Imana ya data reka mushimagize.

Uhoraho ni intwari ku rugamba, izina rye ni Uhoraho!

Amagare ya Farawo hamwe n’ingabo ze yabiroshye mu nyanja,

Abanyamafarasi be b’imena, bamirwa n’Inyanja y’Urufunzo.

Ibizenga by’ikuzimu birabatwikira,

barigita mu mazi ikuzimu boshye ibuye!

Uhoraho, indyo yawe irangwa n’ububasha,

indyo yawe, Uhoraho, yajanjaguye umwanzi.

Wabyukije umuyaga wawe maze inyanja irabatwikira.

Uhoraho, mbese ni iyihe mana yahwana nawe ?

Ni iyihe ihwanye nawe, wowe urabagirana ubutungane ?

Ugatera ubwoba mu byo ukora bitangaje?

Ugakora ibintu bihebuje ?

Abawe uzabijyanira,

maze ubatuze ku musozi wagize ubukonde bwawe,

ahantu wigiriye ikibanza cyawe, Uhoraho,

mu Ngoro wiyubakiye n’amaboko yawe, Nyagasani.

Cyangwa iyi Zaburi ikunkira :

ZABURI (Zab 136 (135), 1.11-12, 13-15, 16.21-22, 23-24.26)

Inyik/ Kuko urukundo rwe ruhoraho iteka !

Nimushimire Uhoraho kuko ari umugwaneza.    Inyik/

Yavanye Abayisraheli mn Misiri,                           Inyik/

abigiranye ububasha n’ukuboko kwe kureze.      Inyik/

Ni we wasatuyemo kabiri inyanja y’Urufunzo,      Inyik/

maze ayinyuzamo Abayisraheli,                              Inyik/

ayirohamo Farawo n’ingabo ze.                               Inyik/

Ni we wayoboye umuryango we mu butayu,         Inyik/

kugira ngo abahe igihugu ho umunani,                    Inyik/

umunani yageneye Israheli umuyoboke we.          Inyik/

Ni we watwibutse igihe twari ducishijwe bugufi,    Inyik /

maze atugobotora abanzi bacu.                                 Inyik /

Nimushimire Imana iganje mu ijuru !                       Inyik /

ISOMO RYA KANE

Umuhanuzi Izayi (Iz 54, 5-14)

Nimwumve ijambo ry’Uhoraho ryabwiwe Yeruzalemu. 5Uwaguhanze ari we mugabo wawe, izina rye rikaba Uhoraho, Umugaba w’ingabo ; uwagucunguye, Nyir’ubutagatifu wa Israheli, yitwa Imana y’isi yose ! 6Mugore w’intabwa kandi ushavuye, Uhoraho aguhamagaye agira ati «Umugore wo mu busore bwanjye se yasendwa ?» Iyo ni Imana yawe ibivuze. 7Nabaye ngutaye akanya gato, ariko kubera impuhwe nguhoranira ngiye kugucyura. 8Mu burakari bwinshi nagize naguhishe uruhanga rwanjye akanya gato, ariko mu rukundo ruzira iherezo ngufitiye ngiye kukugaragariza impuhwe zanjye, uwo ni Uhoraho, uwagucunguye ubivuze. 9Bizamera nko mu gihe cya Nowa, ubwo ndahiye ko amazi atazongera kurengera ku isi ; nko muri icyo gihe cya Nowa, ni na ko narahiye ko ntazongera kukurakarira, no kutazasubira kukwirukana ukundi.

10N’iyo imisozi yava mu myanya yayo ndetse n’udusozi tugahungabana, urukundo rwanjye ntiruzavaho, n’isezerano ryanjye ry’amahoro ntirizahugana, uwo ni Uhoraho ubivuze, ukugaragariza impuhwe ze. 11Wagize ibyago, uhuhwa n’umuyaga ubura uguhumuriza, none dore amabuye yawe ngiye kuyakikizaho imitako, bityo nkubake ku masarabwayi abengerana. 12Inkuta zawe nzazubakisha amabuye atukura, inkike zawe nzizengurutseho amabuye y’agaciro gakomeye.

13Abahungu bawe bose bazaba abigishwa b’Uhoraho, kandi bazagira amahoro atagira uko angana. 14Uzashingira imizi ku butabera, ubwo ukize ugushikamira nta cyo uzatinya ; kuko ukize uwagukangaranyaga, akaba atazongera kukwegera.

ZABURI (Zab 30 (29), 3-4, 5-6ab, 6cd. 12, 13)

Inyik/ Ndakurata Uhoraho, kuko wampaye kwegura umutwe.

Uhoraho Mana yanjye, naragutakiye maze urankiza,

Uhoraho, wanzamuye ikuzimu,

maze ungarurira kure nenda gupfa.

Nimucurangire Uhoraho, mwebwe abayoboke be,

Mumwogeze muririmba ubutungane bwe ;

kuko uburakari bwe butamara akanya,

naho ubutoneshe bwe bugahoraho iteka.

Ijoro ryose riba amarira gusa,

ariko igitondo kigatangaza impundu z’ibyishimo.

Nuko amaganya yanjye uherako uyahindura imbyino,

ikigunira nari nambaye ugisimbuza imyenda y’ibirori.

Ni yo mpamvu umutima wanjye uzakuririmba ubudatuza,

Uhoraho Mana yanjye, nzagusingiza iteka ryose.

ISOMO RYA GATANU

Umuhanuzi Izayi (Iz 55,1-11)

1Yemwe abafite inyota nimugane ku mazi, n’iyo mwaba mudafite feza, nimuze rnwese ! Nimusabe ingano zo kurya ku buntu ; nimuze kandi munywe amata na divayi, nta feza nta n’ubwishyu! 2Kuki mwatagaguza feza yanyu ku biribwa bitari byo, n’imari yanyu mukayitanga ku bidashobora kubahaza ? Nimutege amatwi rero munyumve kandi murye ikiri cyiza ; muronkere ibyishimo byanyu mu biribwa biryohereye. 3Nimutege amatwi, nimunsange, mwumve maze muzabeho. Nzagirana namwe isezerano rizahoraho, nzabakomereze ibyiza nasezeranyije Dawudi. 4Dore nari naramugize umuhamya mu miryango yose, aba umutware n’umutegetsi w’amahanga. 5Nawe ihanga utazi uzarihamagara, n’ihanga ritigeze rikumenya rizakwirukira, ku mpamvu y’Uhoraho ari we Mana yawe, no kubera Nyir’ubutagatifu wa Israheli waguhaye ikuzo rye.

6Nimushakashake Uhoraho igihe agishobora kubonwa, nimumwiyambaze igihe akiri hafi. 7Umugome nareke inzira ye, n’umugiranabi areke ibitekerezo bye. Nagarukire Uhoraho uzamwereka impuhwe ze, ahindukirire Imana ikenutse ku mbabazi. 8Kandi ni koko, ibitekerezo byanyu si byo byanjye, n’inzira zanjye si zo zanyu, uwo ni Uhoraho ubivuze. 9Nk’uko ijuru ryisumbuye cyane ku isi, ni na ko inzira zanjye zisumbye kure izanyu, n’ibitekerezo byanjye bigasumba ibyanyu. 10Na none kandi nk’uko imvura n’urubura bimanuka ku ijuru, ntibisubireyo bitabobeje ubutaka, bitabumejejeho imyaka kandi ngo biyikuze, ngo bihe umubibyi imbuto n’ifunguro rimutunga, 11ni na ko ijambo risohotse mu munwa wanjye ritangarukaho amara masa, ritarangiie ugushaka kwanjye ngo risohoze icyo naritumye.

INDIRIMBO (Iz 12, 2, 4b-e, 5-6)

Inyik/ Muzavoma amazi ku masoko y’agakiza mwishimye.

Dore Imana Umukiza wanjye,

ndamwiringira kandi sinkigira ubwoba,

kuko imbaraga zanjye n’indirimbo yanjye ari Uhoraho,

ni we wambereye agakiza.

Nimushimire Uhoraho, murate izina rye,

nimwamamaze ibikorwa bye mu mahanga.

Nimubisubiremo muti «Izina rye ni ikirangirire.»

Nimuririmbe Uhoraho kuko yakoze ibintu by’agatangaza,

kandi mubyamamaze mu nsi hose.

Rangurura ijwi uvuze impundu wowe utuye i Siyoni,

kuko Nyir’ubutagatifu wa Israheli,

utuye iwawe rwagati, ari Igihangange.

ISOMO RYA GATANDATU

Umuhanuzi Baruki (Bar 3, 9-15.32-38 ; 4,1-4)

3,9Israheli, umva amategeko atanga ubuzima, tega amatwi kugira ngo umenye gushishoza. 10Bite se Israheli, ni kuki uba mu gihugu cy’abanzi, ukaba uriho usazira mu gihugu cy’amahanga? 11Dore warihumanyije wegera intumbi, none urabarirwa mu bajya ikuzimu. 12Wabitewe n’uko waciye ukubiri n’Isoko y’Ubuhanga ! 13Iyo uza gukurikiza inzira y’Imana, uba uriho mu mahoro adashira.

14Ngaho siganuza ahari ubushishozi, imbaraga n’ubumenyi, kugira ngo umenye ahari ukuramba n’ubugingo, n’aho urumuri rw’amaso n’amahoro biherereye. 15Ariko se ni nde wabonye aho ubuhanga butuye, akinjira mu bubiko bwabwo? 32Nyamara Nyir’ubumenyi bwose arabuzi, yarabucengeye abikesheje ubwenge bwe, we waremye isi ngo ibeho iteka ryose, akayikwizaho inyamaswa n’amatungo y’amoko yose, 33we wohereza urumuri maze rukagenda. Yaruhamagara rukamwumvira rudagadwa, 34inyenyeri zikamurikira mu myanya yazo zishimye; 35yazihamagara zikitaba zigira ziti «Turi hano», zinejejwe no kumurikira Uwaziremye. 36Uwo ni we Mana yacu, kandi nta n’undi wagereranywa na we ! 37Yaciye inzira zose ziganisha ku bumenyi, azereka Yakobo umugaragu we, na Israheli inkoramutima ye ; 38nuko bwigaragaza butyo ku isi, butura mu bantu.

4, 1Ubuhanga ni igitabo cy’amabwiriza y’Imana, bukaba n’Itegeko rizahoraho iteka. Ababwiziritseho bose bazaronka ubugingo, naho ababucaho bazapfe nabi. 2Yakobo, garuka ubwakire, ugendere mu nzira izakugeza ku mucyo, umurikiwe n’urumuri rwabwo. 3Wigira undi wegurira ikuzo ryawe, cyangwa ngo ibyiza warazwe ubigabize igihugu cy’abanyamahanga. 4Turahirwa twebwe Abayisraheli, kuko twahishuriwe igishimisha Imana !

ZABURI (Zab 19 (18), 8, 9, 10, 11)

Inyik/ Nyagasani, ni wowe ufite amagambo y’ubugingo bw’iteka.

Itegeko ry’Uhoraho ni indakemwa,

rikaramira umutima.

Amabwiriza y’Uhoraho ni amanyakuri,

abacisha make akabungura ubwenge.

Amateka y’Uhoraho araboneye,

akanezereza umutima.

Amategeko y’Uhoraho ni uruhehemure,

akamurikira umuntu.

Igitinyiro cy’Uhoraho kiraboneye,

kigahoraho iteka ryose.

Ibyo Uhoraho yemeje ni amanyakuri,

byose biba bitunganye.

Bikwiriye kwifuzwa kurusha zahabu,

kurusha ikirundo cya zahabu iyunguruye.

Biryohereye kurusha ubuki,

kurusha ubuki bw’umushongi bukiva mu binyagu !

ISOMO RYA KARINDWI

Umuhanuzi Ezekiyeli (Ezk 36, 16-17a. 18-28)  

16Uhoraho ambwira iri jambo ati 17a «Mwana w’umuntu, abo mu muryango wa Israheli bari batuye igihugu cyabo, bacyandurishije imyifatire yabo n’ibikorwa bibi byabo. 18None rero ngiye kubamariraho uburakari bwanjye, mbaryoza amaraso bamennye mu gihugu, kimwe n’ibigirwamana bacyandurishije. 19Nabatatanyirije mu mahanga, mbakwiza imishwaro mu bindi bihugu. Nabaciriye urubanza nkurikije imyifatire yabo n’ibikorwa byabo. 20Umuryango wanjye wagiye mu mahanga, ugezeyo wandavuza izina ryanjye ritagatifu, bituma babataramiraho bavuga ngo ‘Uyu ni umuryango w’Uhoraho, ariko bavuye mu gihugu cye.’ 21Nyamara nagiriye izina ryanjye ritagatifu, ari ryo umuryango wa Israheli wandavurije mu mahanga wajemo.

22Ngaho rero bwira umuryango wa Israheli uti ‘Dore uko Nyagasani Uhoraho avuze : Ibyo byose si mwe mbigirira, muryango wa Israheli, ahubwo ndagirira izina ryanjye ritagatifu mwandavurije mu mahanga mwajemo.23Nzakuza izina ryanjye ry’ikirangirire mwandavurije muri ayo mahanga – uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze – maze amahanga azamenye ko ndi Uhoraho nimara kugaragariza muri mwe ubutungane bwanjye babyirebera n’amaso yabo. 24Nzabavana mu mahanga, mbakorakoranye mbavane mu bindi bihugu, maze nzabagarure ku butaka bwanyu. 25Nzabuhagiza amazi asukuye maze mube abasukure ; mbahanagureho ubwandure bwanyu bwose, muce ukubiri n’ibigirwamana byanyu byose. 26Nzabaha umutima mushya, mbasbyiremo n’umwuka mushya. Mu mubiri wanyu nzakuramo umutima w’ibuye, nshyiremo umutima wumva.

27Nzabuzuzamo umwuka wanjye, mbatere gukurikiza amategeko yanjye, mwubahirize amabwiriza yanjye. 28Muzatura igihugu nahaye abakurambere banyu, mumbere umuryango nanjye mbe Imana yanyu.’»

ZABURI (Zab 51 (50),12-13,14-15,18-19)

Inyik/ Mana yanjye, ndemamo umutima mushya !

Mana yanjye,ndemamo umutima usukuye,

Maze umvugururemo ibitekerezo biboneye.

Ntunyirukane ngo unte kure yawe,

Cyangwa ngo unkuremo umwuka wawe uzira inenge.

Ahubwo mpa kwishimira ko nakijijwe,

kandi unkomezemo umutima wuje ineza.

Abagome nzabatoza inzira yawe,

n’abanyabyaha bakugarukire.

Igitambo cyanjye si cyo ushaka,

n’aho nagutura igitwikwa nticyakunezeza.

Ahubwo igitambo Imana ishima ni umutima washengutse.

Mana yanjye, ntuzirengagize umutima washegeshwe kandi wihana.

IBARUWA

Ibaruwa Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyaroma (Rom 6, 3-11)

Bavandimwe, 3ntimuzi se ko twebwe twese ababatijwe muri Kristu Yezu, ari mu rupfu rwe twabatirijwemo? 4Koko rero ku bwa batisimu twahambanywe na we mu rupfu rwe, kugira ngo uko Kristu yazuwe mu bapfuye n’ikuzo rya Data, bityo natwe tugendere mu bugingo bushya.

5Niba koko twarabaye umwe na We dusangira urupfu rwe, ni ko bizagenda no mu izuka. 6Tumenye neza ko muntu w’igisazira twari we kera yabambanywe na We, kugira ngo umubiri w’icyaha utsiratsizwe, bityo twoye kuzongera ukundi kuba abagaragu b’icyaha. 7Kuko upfuye, aba ahanaguweho icyaha. 8Niba rero twarapfanye na Kristu, twemera ko nanone tuzabaho hamwe na We. 9Tuzi ko Kristu yazutse mu bapfuye akaba atazongera gupfa ukundi, urupfu rukaba rutakimufiteho ububasha. 10Kuko igihe apfuye, yapfuye ku cyaha rimwe rizima ; naho kuba ariho, abereyeho Imana. 11Bityo namwe mumenye ko ubwanyu mwapfuye ku cyaha, mukaba mubereyeho Imana muri Kristu Yezu.

ZABURI (Zab 118 (117),1.4,16-17,22-23)

Inyik/ Alleluya, Alleluya, Alleluya !

Nimusingize Uhoraho kuko ari umugwaneza,

kandi urukundo rwe rugahoraho iteka !

Abatinya Uhoraho nibabivuge babisubiremo,

bati «Urukundo rwe ruhoraho iteka!»

Indyo y’Uhoraho yarihanukiriye,

maze indyo y’Uhoraho igaragaza ibigwi !

Oya ntabwo nzapfa, ahubwo nzaramba,

maze mpore namamaza ibikorwa by’Uhoraho.

Ibuye abubatsi bari barajugunye,

ni ryo ryahindutse ibuye ry’indemyanzu !

Uhoraho ni we wagennye ko biba bityo,

maze biba agatangaza mu maso yacu.

IVANJILI (Umwaka A)

+ Matayo (Mt 28, 1-10)

1Isabato irangiye, ku wa mbere wayo mu museso, Mariya Madalena na Mariya wundi bazindukira ku mva. 2Ubwo isi ihinda umushyitsi mwinshi ; umumalayika wa Nyagasani amanuka mu ijuru aregera, ahirika ibuye aryicara hejuru. 3Yari ameze nk’umurabyo, umwambaro we wera nk’urubura. 4Abarinzi bamurabutswe bakuka umutima, bamera nk’abapfuye. 5Ariko wa mumalayika araterura, abwira abagore ati “Mwebweho mwitinya ! Nzi ko mushaka Yezu wabambwe ku musaraba. 6Ntari hano yazutse nk’uko yari yabivuze ; nimuze mwirebere aho yari arambitse. 7None rero nimugende mwihuta, mubwire abigishwa be ko yazutse kandi ko agiye kubatanga mu Galileya; ni ho muzamubonera. Ngibyo ibyo nari mfie kubabwira.” 8Ubwo abagore bava ku mva bafite ubwoba buvanze n’ibyishimo byinshi, bihutira kubwira abigishwa be iyo nkuru. 9Ni bwo Yezu ahuye na bo ati «Nimugire amahoro !» Baramwegera bahobera ibirenge bye, bamupfukamye imbere.

10Nuko Yezu arababwira ati «Mwitinya ! Ahubwo nimugende mubwire abavandimwe banjye bajye mu Galileya ; ni ho bazamubonera.» 

IVANJILI (Umwaka B)

+ Mariko (Mk 16,1-8)

1Isabato irangiye, Mariya Madalena na Mariya nyina wa Yakobo na Salome, bagura imibavu yo gusiga umurambo wa Yezu. 2Nuko mu gitondo cya kare, ku wa mbere w’isabato bajya ku mva, izuba rirashe. 3Baravugana bati «Ni nde uri buduhirikire ibuye riri ku muryango w’imva?» 4Nuko bitegereje babona ibuye rihirikiye iruhande ; nyamara ryari rinini cyane. 5Binjiye mu mva babona umusore wari wicaye iburyo, yambaye ikanzu yera, maze bashya ubwoba. 6Nuko arababwira ati «Mwigira ubwoba. Murashaka Yezu w’i Nazareti, uwabambwe ku musaraba; yazutse ntakiri hano. Ngaho nimwirebere n’ aho bari bamushyize. 7Ahubwo nimujye kubwira abigishwa be na Petero, ko abatanze mu Galileya; ni ho muzamubonera nk’uko yabibabwiye,» 8Basohoka mu mva bahunga, kuko umushyitsi n’ubwoba byari byabatashye. Nuko ntibagira uwo babibwira, kuko bari bafite ubwoba. 