LEGIO MARIA RWANDA YAHIMBAJE YUBILE Y’ IMYAKA 100 YA EDEL QUINN

Yubile yatangijWe n’Umutambagiro wo kuzirikana kuri Rozari Ntagatifu no kuri iyo ntwari Edel QUINN, uwo mutambagiro wari witabiriwe n’abihayimana (Abasase-ridoti), Ababikira, Abafurere, ndetse hari n’Abalayiki benshi by’Umwihariko Ingabo za MARIYA.
Turibanda ku ijambo ryavuzwe kuri uwo munsi w’ibyishimo kuri LEGIO MARIYA na Présidente wa Senatus ya KIGALI;
Nkuko Kinyamateka yabyiboneye, Présidente Madamu Mukakimenyi Véné-randa yatangiye asuhuza abitabiriye ibyo birori, anabatangariza ko yishimye kuko bashoboye kuza kwifatanya na LEGIO MARIYA abereye umuyobozi.
Yakomeje avuga ko ntawavuga Edel QUINN atavuze Lejiyo ya Mariya. LEGIO MARIAL ni Umuryango w’Agi-siyo Gatolika washinzwe na Frank DUFF tariki ya 07/09/1921 i Dublin muri Irlande. Yagejejwe muri Afurika na Edel QUINN mu mwaka wa 1936 ahereye mu gihugu cya Kenya. Mu Rwanda yahagejejwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Laurent Deprimuz wari Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi, tariki ya 24/5/1953.
Intego ya LEGIO MARIAL rero ikaba ari ikuzo ry’Imana mu bayo bitagatifurisha amasengesho n’ubutumwa, ubutumwa bakora bayobowe na Kilizisya, bagamije gufasha Bikira Mariya mu nta-mbara arwana agira ngo ingoma ya Kristu yogere hose.
Nka LEGIO MARIYA, tugarutse kuri Edel QUINN, ni ngombwa ko duhi-mbaza iyi Yubile dukomeza kuzirikana uwo ariwe n’icyo yamariye Kiliziya Gatolika binyuze mu muryango wa Legio ya Mariya, ni nogmwa gusobanukirwa neza ubutumwa n’ubutwari bwe kugira ngo bitubere urugero dukwiye kwihatira gukurikiza.
Yibukije kandi abari bitabiriye ibyo birori Edel SUINN uwo ari we: Eel QUINN rero ni intwari mu butumwa (une heroine de l’apostolat) nkuko byanditswe na Cardinal LEON Joseph Suenens, mu gitabo yanditse ku buzima n’ubutumwa bw’uwo mwari. Yavukiye mu gihugu cya Irlande kuwa 14 Nzeli 1907 ku munsi mukuru w’ikuzwa ry’Umusaraba Mutagatifu. Yifuza kwiha Imana mu muryango w’abakararisa ariko ntibyashoboka kubera uburwayi bukomeye yari afite. Nyuma y’ibyo ni bwo Edel QUINN yinjiye muri LEGIO ya Mariya. Yagize uruhare runin mu gu-kwirakwiza Lejiyo ya Mariya mu gihugu akomokamo Irlande, mbere y’uko aza kubikwirakwiza muri Afurika.
Ibyo yabikoranye Ubwitange n’Umurava dukwiye twese kumenya tuka-nabimenyesha abantu bose bafite ubushake bwo gukundisha abandi umubyeyi Bikira Mariya.
Kuza muri Afurika

Ajya kuza muri Afurika, abari bayizi bamusobanuriraga neza uko iteye, bati hari amashyamba y’inzitane n’imisozi miremire kandi ikonja, ntabwo umukobwa w’ubuzima buke yahashobora, bati keretse wenda umugabo w’Intarumikwa. Ngo ibyo kwamamaza Legio yari yarabyifuje kuva kera kandi ahora abisaba, kubanza kumwibazaho yabonaga bamutinza, kandi we yiteguye guhaguruka.
Yahagurutse ku butaka bwa Irlande kuwa 24 Ukwakira 1936 ajya gufatira ubwato i Londoni mu Bwonge-reza. Yageze i Mombasa kuwa 23 Ugu-shyingo 1936 yakirwa n’Intumwa ya Papa Musenyeri Antonio Riberi wamusabye gutangirira ubutumwa bwe i Nairobi. Uretse Kenya Edel QUINN yatombaga gushinga Lejiyo ya Mariya muri Zanzibar, Uganda, Malawi no mu birwa bya Maurice.
Ageze i Nairobi yatangiye gushi-nga za Praesidia mu ngorane nyinshi ari izo bari baramubwiye ndetse n’izo batate-kerezaga ariko bidatinze ashinga Curia kuwa 4/4/1937.
Ibyo byamushoboje kujya ahandi kuko yari abonye urwego rugenga za Praesidia kandi rukorana na Concilium y’i Dublin. Ubwo rero yakomereje za Mombasa, Uganda n’ahandi twavuze.

Mu ntangiriro z’umwaka w’I 1940, Edel QUINN yafasha ubwato ajya gushinga Lejiyo ya Mariya mu birwa bya Maurice.

Ngo izo ngendo yakoraga, yazifatanyaga no kwandikira Concilium ayiha raporo y’ibyo yakoze, akanandikira n’izindi nzego zose yari yarashinze muri Afurika. Ibyo byose kandi yabikoraga ari nako uburwayi bwe burushaho gukomera ku buryo kuwa 11/03/1943, ashigaje umwaka umwe ngo yitabe Ismana, Concilium yamwandikiye ibaruwa imusaba kugabanya imbaraga ashyira mu ngendo z’ubutumwa kubera ko ubuzima bwe bwakenderaga.
Yitabye Imana kuwa 12/05/1944 i Nairobi mu Kigo cy’ababikira bita ab’amaraso matagatifu avuye mu butumwa i Kisumu; yashyinguwe ku itariki ya 14/05/1944 I saa kumi mu irimbi ry’abiha-yimana aho I Nairobi nyine muri Kenya (ubwo ngo yari ageze mu kigero cy’imyaka 37). Ku itariki ya 31/12/1994, Papa Yohani Pawulo II yamushyize mu rwego rw’Aba-kwiye kubahwa.
Peresidente wa Senatus yakomeje atugaragariza ibibazo Edel QUINN yahuye na byo mu butumwa; yadutangarije ko ibibazo bitabura ariko icy’ingenzi ni uko umuntu abyitwaramo. Mu butumwa bwe, Edel QUINN yagiye ahura n’ibibazo ariko abyifatamo gitwari. Ni urugero rugaragaza ukuntu imbaraga za roho zitsinda iz’umubiri.
* Ngo Edel QUINN agera muri Kenya, hari ubwumvikane buke hagati y’amoko atandukanye. No gusenga buri bwoko bwajyaga ukwabwo. Benshi bakamubwira ko ntacyo azageraho muri Nairobi, ndetse bakamubwira bati na Yezu ubwe yaje mu nsi ntibamwakira bara-mwica. Ibyo Edel QUINN ntiyabitinzeho kuko yari afite ukwemera gukomeye kumu-tera kwizera ko nta kinanira Imana. Kandi koko nibyo. Nyagasani yakoze ibikomeye, bidatinze Praesidium ya mbere iravuka.
* Ikindi cyamugoye cyane ni ukumvikanisha Lejiyo Mariae uko iri ntacyo ahinduyeho, buri wese yari afite ikintu asaba ko cyakurwaho ngo byoroshye akazi kuko babonaga amategeko ya Lejiyo Mariae akakaye. Edel QUINN ngo ntiyabemereye kandi iyo uteye intambwe ya mbere Umubyeyi agufata ukuboko akakuzamura.
* Hari kandi indimi nyinshi ku buryo kubona Abasemuzi byari bigoye, bityo gushyikirana na bose bikamugora kandi ariyo mikorere ya Lejiyo.
* Abenshi ntibari bazi gusoma no kwandika, ku buryo mu nama yakoraga byose, akayobora, akiyandikira, agahamagara, n’ibindi byose bisaba kuba uzi gusoma no kwandika. Mu nama, usibye Edel QUINN undi wabaga uzi gusoma wa Roho. Murabizi kandi ko Lejiyo ya Mariya idakora uko yishakiye ngo yoroshye akazi, ni Umuryango w’Abalayiki, bityo imirimo ya ba Officiers b’abalayiki ikaba igomba gukorwa n’abalayiki. Balejiyo rero Edel QUINN nta kintu na gito yajyaga yirengagiza kuri gahunda y’imikorere ya Lejiyo.
Balejiyo rero dutekereze ko muri ibyo bibazo byose yafataga umwanya uha-gije wo kwigisha abayobozi ba Roho uburyo n’imikorere ya Lejoyo kuko Praesidium yabaga icyo umuyobozi wa Roho ashaka ko iba cyo.

Franck Duff niwe wagize ati “Ubutagatifu nyabwo bugomba kwigaragariza mu butwari”.

Perezidente wa Senatus ya Kigali yadusangije no ku butumwa bwa Edel QUINN muri rusange. Ngo inyigisho ya Edel Quinn y’ingenzi yagejeje muri Afurika, aka-yishyikiriza abaje kumutega amatwi, igira iti: “Umubyeyi Bikira Mariya arashaka gukomeza guha Yezu isi kandi arifuza ko tumufasha, none se birakwiye ko tumwa-ngira?” Yabahaga ingero zitandukanye z’ukuntu umuntu yafasha Umubyeyi Bikira mariya guha Yezu isi: Kwigisha abana gusenga, kubigisha gatigisimu, gukangurira abashakanye badasezeranye kujya mu buryo no mu nzira iboneye,… Ubwo abe-meye guhagurukira gukora iyo mirimo, yarabandikaga ubutaha bagatangira inama bigiramo neza uko bizajya bikorwa. Aho ni ku ruhande rw’Abalayiki.
Ku bihayimana, ibintu byari binyuranye; Edel Quinn yabasobanuriraga kandi akabumvisha akamaro ko gusoma Manuel ya Lejiyo kugira ngo basobanuki-rwe neza imikorere n’amategeko ya Lejiyo ya Mariya, ngo kandi bashobora kuyobora neza abakristu maze n’abo bakristu basho-bora kugira uruhare mu iyogezabutumwa ryari rikigera muri Afurika.
Kugira ngo iyi Yubile izagirire Kiliziya y’u Rwanda akamaro, ni uko aba-yobozi ba Roho mu rwego rwa Paruwasi (Curia na Praesidia) basobanukirwa neza imikorere n’amategeko ya Lejiyo ya Mariya kugira ngo barusheho kwegera Abalejiyo bakeneye byinshi ku bapadiri b’abayobozi ba Roho, kuko kugira ngo bashobore kura-ngiza ubutumwa bwabo neza bagomba kugira ubumenyi buhagije mu Iyoboka-mana no gusobanukirwa byinshi kuri Kiliziya Gatolika.
Iyo nyigisho ya Edel Quinn niyo yayoboye Lejiyo ya Mariya mu Rwanda gutegura no guhimbaza iyo Yubile ye. Uko we yabikoranye uburwayi bukomeye, bidusaba gusubira mu gipimo tugeramo ubwitange bwacu. Urugero rwe rudushu-shanyiriza Umulejiyo nyawe. Umurimo wa Lejiyo ushingiye ku Mana, kandi Umule-jiyo ntiyihunza ibivunanye, arangwa n’uru-kundo rutari ku rurimi ahubwo rugaragarira mu bikorwa. Gukwirakwiza Lejiyo no ku-yishakira intore ni ibya buri wese, urugero rwiza yararudusigiye. By’umwihariko du-kwiye guteganyiriza ejo hazaza dutora abakiri bato.
Edel Quinn yakunze abana abatoza Lejiyo ya Mariya, yababwiraga ko batagomba gutegereza gukura ngo bakorere Umubyeyi wabo ubakunda, yabatozaga hakiri kare uturimo tujyanye n’imyaka yabo duhesha Imana icyubahiro bityo akabategurira ejo hazaza hazira ubuhakanyi.
Bityo rero Umulejiyo agomba gutunganya umurimo we kugeza gupfa. Mu isengesho rye Edel Quinn yakundaga ku-byisabira kandi yarabihawe kuko muzi mwese ko yitabye Imana avuye mu butu-mwa.
Umurimo wa Lejiyo ntushingiye ku madisikuru ahambaye n’ubumenyi buremereye bwo mu bitabo, ushingiye ku kwemera gushyitse kwa kundi gukoresha ibintu by’agatangaza, ku isengesho, ku myitozo myinshi kandi ya buri gihe ku kudahinyuka, ku kwitanga no kwiyibagirwa, no guha-tiriza bishingiye ku kwemera ari nabyo Edel Quinn yashobozaga abantu.
Muri iyi myaka 55 Lejiyo ya Mariya imaze igeze mu Rwanda, ngo yakoze ubutumwa bunyuranye ku buryo buhoraho ariko inzira iracyari ndende. Ni ukugeza gupfa kandi ntawe uzi umunsi n’isaha. Twisabire twese kudahinyuka ku masezerano twakoze.
Muri iyi minsi kandi Lejiyo ifite n’ubutumwa butazahoraho bwo kubaka icyicaro cy’Umuryango. Kimwe n’ubundi bwose ngo nta Mulejiyo butareba, ubutwari, kwigomwa no kwiyibagirwa nkuko Edel Quinn yabikoze ni ngombwa kandi ntawakwifuza gusubiza inyuma iby’uriya mwari yitangiye.
Muri ibi bihe kandi Lejiyo ya Mariya ifite n’ubundi butumwa bwo guhi-ndura manuel mu ndimi z’igifaransa no mu cyongereza. Yashoje ijambo rye asaba ko buri Mulejiyo agomba kurebera kuri Edel Quinn, yicishije bugufi iteka kandi muri byose. Yiyeguriye Bikira Mariya amwegurira ibye byose kugeza ku buzima buke yari afite, natwe rero Ingabo za Mariya bidutere kwibaza icyo tweguriye uwo Mubyeyi wacu. Nta butumwa yishe nta n’ubwo yakoze bya nyirarureshwa twebwe se bimeze bite? Iyo Yubile rero ni akanya ko gusubiza amaso inyuma ku Ngabo za Mariya no ku bakristu bose, muri rusange. Yaharaniye iteka kugira neza, kandi agase-nga nk’uko akora. Ntiyasibaga Misa, kandi ntacyo yakoze atagishije inama abayobozi ba Kiliziya kuko ubutumwa bwa Lejiyo ari ubutumwa bwa Kiliziya.

Buri Mulejiyo rero nabikora gutyo, azaba ahesheje Kiliziya Umubyeyi wacu icyubahiro.
Dusoze tubamenyesha ko igitambo cya Misa cyo kuri uwo munsi, cyayobowe na Musenyeri Havugimana Andereya, akikijwe n’abasaserdoti benshi barimo uhagarariye by’umwihariko Lejiyo Mariya mu Rwanda, Padiri Dusabeyezu Cyprien. Bityo Musenyeri Havugimana Andereya, kuri uwo munsi yari afite ibyishimo byinshi, ko ngo amaze imyaka 50 muri Lejiyo, kandi ngo akaba yarashoboye no kuba Aumonier w’Abalejiyo muri Kiliziya ari nawe wateye isengesho rya Edel Quinn ryashoje iyo Yubile y’iyo ntwari.

Iyi nkuru tuyikesha Kinyamateka No 1749 tukaba tubashimiye.
 

Advertisements

3 thoughts on “LEGIO MARIA RWANDA YAHIMBAJE YUBILE Y’ IMYAKA 100 YA EDEL QUINN

  1. BIKIRAMARIYA ni umubyeyi wacu kuko aduterura akanaduheka.
    Hazagira ibyago abamwihakanye hazagira ibyago abamuvumagiza kuko batazi aho bamuherewe.
    Mawe wahebuje bose gutona k Umuremyi ijambo YEZU yakubwiye uri munsi y Umusaraba uraduhe kurizirikana.TWEabemera Kristu turi ingabo za Mariya

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s